Uwamariya Assumpta umwamikazi mu bakora ‘Divayi’ mu Rwanda

By.Eric Birori

Uwamariya ni umukobwa w’imyaka 27 umaze kwandika izina mu bakora divayi mu Rwanda.Avuga ko muri 2016 yatangije igishoro cy’ibihumbi 20 nyuma yo kurangiza amasomo ya kaminuza muri ‘Psychologie Clinique’. Muri 2016 yatwaye igihembo muri ‘Youth connect’

Uyu mukobwa watangije ibikorwa bye mu karere ka Rubavu yavuze ko nyuma yuko akoreye abandi mu turimo duciriritse yahise atekereza ikintu yakora kihariye ahereye ku bushobozi bucye yari afite.

Igitekerezo cyo kwihangira umurimo Uwamariya yakigize nyuma yo kurangiza Kaminuza mu ishami rya ‘Psychologie Clinique’ akabura akazi kajyanye n’ibyo yize.

Nibwo Uwamariya yatangiye ikimina abifatanyije n’akazi yari asanzwe azi gukora imitobe. Ngo amaze kubona utwo dufaranga yagiye kuri ‘skype’ umuntu amwereka uko yakora ‘divayi’ muri beterave amufasha no kubona umusemburo.

Yasobanuye uko uatangiye ati“Natangiye abantu banca intege, batabyizera ndetse hari n’abavugaga ngo ni iyo ngura hanze nkayifunga mu macupa. Gusa numvise batangiye kuyigereranya niyo muri Afurika y’epfo byanteye imbaraga”.

Mu mpera za 2016 uyu mukobwa yabonye igihembo gifite agaciro ka miliyoni eshanu muri ‘youth connect’ maze atangira gutinyuka ndetse no kwagura ibikorwa bye aho yahereye ku macupa 20 kuri ubu akaba ageze ku macupa 600 aho rimwe rihagaze ku gaciro k’ibihumbi birindwi(7000).

 

“ Kuri ubu urubyiruko ruvuga ko rufite ikibazo cy’akazi. Gusa njye nasanze igishoro ari  mu mutwe kuko nanjye natangiye nkora ubucuruzi buciriritse. Ikindi dufite ubuyobozi bwiza budushyiriraho amahirwe yo kwihangira umurimo”.

Zimwe mu mbogamizi yatangiranye nazo zari ukutigirira ikizere nk’umwana w’umukobwa, ngo yatinyaga gutanga imisoro nubwo yasanze idahombya ndetse no kubona amacupa.

Nubwo yahuye n’imbogamizi nyinshi, ariko ngo uyu mukobwa amaze kwigeza muri byinshi ahereye kuri izi divayi akora aho afite inzu nziza mu mujyi wa Kigali, akoresha abakoze bagera muri 20 harimo abahoraho n’abadahoraho, ari mu mishinga yo kubaka uruganda ruciriritse ndetse n’ibindi bikorwa by’urubyiruko agiramo uruhare rwaba urw’amafaranga n’ibitekerezo.

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market