Uruhare rw’urubyiruko rufite ubumuga mu miyoborere mu mboni ya Mugisha Jacques

By.Eric Birori.

Mugisha Jacques  ufite ubumuga bwo kutabona yarangije muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’itangazamakuru, amaze igihe kinini ari umwe mu baharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga cyane urubyiruko abinyujije mu miryango itandukanye. Ndetse ni umwe mu bahaye igitekerezo Komisiyo y’amatora bwo gushyiraho uburyo bubafasha gutora ntawubafashije.

Mu kiganiro kirambuye yadutangarije ko hari ibyinshi byakozwe mu gushyiraho amategeko ariko ngo mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda, abatanga akazi n’abandi ni urugendo rukomeza.

YFC:Uri umwe mu baharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga mu Rwanda.Urugendo mwatangiye rugeze hehe?

Mugisha: Muri rusange urugendo rwari rugoranye bishingiye ku mateka igihugu cyacu cyanyuzemo kuko byagize ingaruka ku byiciro byose by’abantu ariko hakiyongeraho ko twebwe abafite ubumuga umuryango nyarwanda wari utarumva ubushobozi bwacu.

Icya kabiri, gishingiye ku kutigirira ikizere kw’abantu bafite ubumuga cyane urubyiruko rwari rutariyumvisha neza ko hari ibyashoboka gukorwa ngo ubuzima buhinduke.

“Nyuma yaho ishyira imbaraga mu gufasha abafite ubumuga no gushyiraho amategeko ibintu byatangiye kugenda bihinduka nubwo hakiri imyumvire itarashira ariko ku rwego rwa politiki hari intambwe kandi natwe dushishikariye guhatana kugirango ubushobozi bwacu bugaragare ndetse  n’ubumenyi bucye abantu badufiteho bugende buhinduka”.

YFC:Kuri ubu abafite ubumuga mufite uruhe ruhare mu miyoborere y’igihugu no kugira ijambo mu bibakorerwa?

Mugisha:Iyo tuvuze mu miyoborere harimo ibyiciro bitandukanye harimo gushyiraho amahuriro y’abantu bafite ubumuga aho duhurira tukaganira, tukagaragaza ubushobozi bwacu ndetse tukagira uruhare mu byemezo bifatwa aho byose bifatwa mu miyoborere.

Aha biri ku rwego rwiza kuko dufite amashyirahamwe cyangwa imiryango itari iya Leta 12 izwi mu rwego rw’amategeko.

Ahantu hagikeneye gushyirwamo imbaraga ni mu bijyanye n’inzego bwite za Leta ukurikije uko inzego z’igihugu zubakitse hagaragaramo abafite ubumuga bake,bituruka ku bintu bibiri harimo kuba abafite ubumuga batarumva ko bashobora guhatana ndetse no kuba hari abishyizemo ko bafite inzego zabo aribyo bituma tutagaragara mu nzego za Leta.

YFC: Uburenganzira bwo kwiga ku bana bafite ubumuga buhagaze gute?

Mugisha:Kubijyanye no kubona amahirwe ku burezi byateye imbere.Kuri ubu za Kaminuza ntabwo zikinubira kwakira abantu bafite ubumuga haba mu buryo bwo kubaha ikizamini no kubigisha.

Gusa biracyagoye kugirango abana babashe kubona ishuri ahabegereye, abafite ubumuga bwo kutabona dufite amashuri atatu atwakira bisobanuye ko umwana wa Nyamasheke atazashobora kubona ishuri mu karere avukamo aho bizasaba ko yambuka intara nyinshi ngo abone ishuri. Byumvikana ko bigabanya amahirwe yo kwiga.

YFC:Ku bijyanye no gusaba akazi no guhanga umurimo?

Nkuko nabivuze hari benshi bamaze gusohoka muri za Kaminuza ariko abenshi mu bakoresha baracyafite imyumvire yuko umuntu ufite ubumuga ataba ashoboye.Ibi bigenda bigabanya amahirwe ku burenganzira bwo kubona akazi ku rubyiruko rufite ubumuga.

Tuvuze ku bijyanye no kwihangira umurimo kuri twebwe dufite imbogamizi yo kubona inguzanyo kuko bisaba ubushobozi wa muntu adafite biva kuri ya mateka yacu ataratwubakiye ubushobozi.Nkuko Leta yagiye ishyiraho ibigega byo gufasha abagore byaba byiza ko yakongeraho amafaranga y’abantu bafite ubumuga kandi bikagera mu gihugu hose.

YFC:Tuvuye mu matora ya Perezida, tugiye kwinjira mu y’abadepite.Aya matora yombi avuze iki ku rubyiruko rufite ubumuga haba ku bijyanye no gutora cyangwa kwiyamamaza?

Mugisha:Ku bijyanye n’amatora ya Perezida wa Repubulika aheruka ku giti cyanjye yangendekeye neza kubera ko ni  ku nshuro ya mbere kuva naba muri iki gihugu umuntu utabona yashoboye kwitorera ntawumufashije.Si ukuvuga ko mbere tutitoreraga, ariko nagiraga umuntu ubimfashamo.

Ibi byatewe nuko bwa buvugizi dukora Komisiyo y’igihugu y’amatora yageze aho ikumva ko ari ngombwa guha uburenganzira abafite ubumuga bwo kutabona igakora agakoresho kazadufasha kuyobora neza aho ndi buze gushyira igikumwe. Nkumenyesheje ko ako gakoresho ndi umwe muri bake bagashushanyije tugaha igitekerezo komisiyo kandi nishimira ko igitekerezo nagize mfatanyije na bagenzi banjye aricyo cyatugiriye akamaro.

Ku bujyanye kwinjira mu mashyaka no kwiyamamaza ibyo biragoye kuba umuntu yabivuga mu izina ry’abandi kuko biva ku mahitamo y’umuntu. Ariko ku giti cyanjye mba mu ishyaka kandi ngira uruhare mugatanga ibitekerezo.Gusa kwiyamamaza nibiba ngombwa ko tubikorera mu buryo bumwe dufatanyije twazabiganiraho cyane ko mu matora y’abadepite tuba dufite umwanya umwe amategeko atwemerera.

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market