Umuyobozi w’ishyaka UDPR avuga ko urubyiruko rutaniganwe ijambo muri Politiki, ahubwo rwihugiyeho

By.Eric Birori

Mu mvugo za Politiki, mu migabo n’imigambi y’abanyapolitiki haba mu Rwanda no mu mahanga urubyiruko rufatwa nk’inkingi ya mwamba igihugu gikwiye kubakiraho ejo hazaza kubw’ingufu nyinshi rugira. Gusa kugeza ubu ntiharaboneka umuti watuma urubyiruko rutanga imbaraga zose mu bikorwa binyuranye bifitiye igihugu akamaro.’

Umuyobozi w’ishyaka ryishyize hamwe na FPR Inkotanyi mu matora ya 2017, rya UDPR watangiye Politiki ku myaka 20 asanga urubyiruko rutaraniganwe ijambo muri Politiki nkuko abenshi bajya babivugira mu matamatama ahubwo ngo abenshi bihugiyeho, ndetse abandi bari ku mbuga nkoranyambaga badafite amahitamo y’icyo bashaka..

Uyu muyobozi yadusobanuriye ibi nyuma yuko rumwe mu rubyiruko rudutangarije ko rufite impamvu nyinshi zituma rutagaragara mu bikorwa rusange zirimo ubukene n’ubushomeri ndetse no kuba hari ibitekerezo byabo bidahabwa agaciro abandi ntibahabwe ijambo mu nzego zitandukanye.

Umuyobozi w’ishyaka riharanira amahoro na Demukarasi, UDPR asanga urubyiruko rw’iki gihe rutitabira ibikorwa bya Leta kubera kwihugiraho, imbuga nkoranyambaga ndetse no gushaka gukira byihuse.

Mu kiganiro twagiranye yagize ati “ Ejo bundi turi muri Nyagatare, Perezida Kagame yasabye abantu  ngo ushaka kuvuga naze avuge, ntawagiye kuvuga.Ntabwo baniganwe ijambo ahubwo iyo hagira umwe mu rubyiruko  ufite icyo yavuga yari kugenda akavuga, ariko kwakundi bahugira mu mbuga nkoranyambaga usanga nta gitekerezo afite yabwira abantu. Ariko na cyakindi afite kiragororwa aho yagitangira hose haba mu nama cyangwa kuri ‘twitter’ arasubizwa”.

Nzeyimana kandi yateye utwatsi abitwaza ikibazo cy’ubushomeri aho avuga ko abenshi badashaka kuba abo baribo ahubwo bakigana abanyamuziki, abakinnyi n’abandi babona ku ikoranabuhanga maze bagasiga ibyo bashoboye bakihutira ibyo badashoboye.

Yongeyeho ati “Urubyiruko ntirukennye ahubwo ni mu mutwe.Hari igihe umwana ajya kuri ‘instagram’ akabona umwana wo muri Amerika yabaye umuhanzi nawe ugahita ushaka kujyayo utazi aho yahereye. Iyo ufite inzozi wamaze kurenga ntabwo uzikabya.Urubyiruko ruri gukena kubera kwigana abandi aho bashaka kuba abo bataribo.Ibyo bituma ureka ibyo wari urimo ibyo ugiyemo bya kunanira ukajya mu biyobyabwenge ubuzima bukangirika kubera gushaka kuba abo bataribo.

­­­­­Nzeyimana aherutse kugaragara mu bikorwa by’umuryango FPR-Inkotanyi byo kwamamaza umukandida wayo aho yavuze ko bashingiye kubyo iri shyaka riri ku butegetsi rimaze kugeraho bazarifasha kubona amajwi ibihumbi 900 nubwo atasobanuye uburyo bazakoresha.Aha naho avuga ko urubyiruko arirwo ruzabafasha.

Pie Nzeyimana kand iyatubwiye  ko yatangiye ibikorwa bya Politiki mu mwaka wa 2003 ahereye ku bikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika kugeza ubwo yinjiraga muri iri shyaka muri 2005.

Asobanura impamvu yabimuteye yagize ati “Nagiraga inzozi zo gutanga uruhare rwanjye mu kubaka igihugu. Muri 2003 nabonaga tugifite urubyiruko rwagizweho ingaruka na Jenoside nkabona hari byinshi nakwiye gutangamo umusanzu wanjye mu komora ibikomere basigiwe na Jenoside. Ni icyo cyanteye kwinjira muri Politiki ngo ntange ibitekerezo byanjye”.

Nzeyimana ati “ Burya Politiki ni nziza, ni umurongo mugari abantu banyuzamo ibitekerezo byubaka. Iyo urebye burya imbaraga z’igihugu ni urubyiruko ni rwinshi rwagombye kugira ijambo rikomeye ku miyoborere, ku mitekerereze no ku mikurire y’igihugu.

Ngo ariko igiti kigororwa kikiri gito

Kuri ubu Nzeyimana avuga ko abona urubyiruko rutangiye kwitabira ibikorwa binyuranye  aho nko mu ishyaka ahagarariye rya UDPR bafite urubyiruko rwinshi cyane aho abona rufite inyota yo kumenya amakuru y’igihugu.

Asanga urubyiruko akenshi rutaba rwitinya ahubwo rujya mu mbuga nkoranyambaga rukumva ko igihugu hari abandi bagitekerereza bataribo.Gusa ngo rukwiye gukanguka kuko igiti kigororwa kikiri gito.

Yagize ati “Bajya bavuga ngo igiti kigororwa kikiri gito. Burya umwana uzaba umugabo agatanga umusanzu we ntabwo abitangira afite imyaka 40, abitangira ku myaka 20 cyangwa 18.Mu ishyaka ryacu abenshi ni urubyiruko kandi tugira amahirwe yuko rwitabira n’izindi gahunda”.

Avuga ko mu ishyaka ryabo bagira umwanya wo kuganiriza urubyiruko kwihangira umurimo aho kumva ko bazategereza kujya gushaka akazi ko mu biro, ahubwo bakwiye  gutinyuka bakishakamo imbara.

 

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market