POLITIKE Y’UBURINGANIRE

Photo Credit: Kigali Today

By: Sifa Teddy

Uburinganire nigihe abagore n’abagabo bagira uburengazira bumwe Kandi bagahabwa amahirwe angana mubuzima bwa sosiyete babamo. Ubwo burenganzira harimo  uburenganzira bungana kumitungo,mubitekerezo mumategeko ndetse nomumyigire. Mu Rwanda inteko ishingamategeko 64% n’abagore naho 36% n’abagabo bivuzeko abagore bafite imyanya myinshi mubuyobozi muri gahunda za leta nimiyoborere murwanda gahunda y’uburinganire yagezweho nubwo Atari 100%.

Uburinganire nigahunda yaleta yogutera imbere abagore n’abagabo kurugero rungana imbere yamategeko kumitungo,kumyigire,ndetse nibindi byose.

Mumyaka yashize abagore ntaburenganzira bagiraga kumitungo yabobashakanye abakobwa nabo ntibaribemerewe kwiga bitewe nababyeyi babo kuko higaga abahungu gusa. Zimwe mumbogamizi zabuzaga abana babakobwa harimo; kuvugako umuko ahinzwe imirimo yomurugo no mumurima, bavugako umukobwa ari nyampinga nubundiko azajya muwundi muryango utaruwabo ntiyanahabwaga umunani nkabandi bana babahungu avukana nabo.

Ntamugore cyangwa umukobwa wabonekaga mumyanya yubuyobozi cyangwa munteko zifat ibyemezo mugihugu bavugagako badashoboye yewe bavugagako uruvuze umugore ruvuga umuhoro ibyobyose bigaheza abagore. Mumyigire byaragoranaga kbona umukobwa wize akarangiza amasomo neza uretseko nubwo yayarangizaga yabaga yarize amasomo bitaga ayabakobwa gusa. Urugero  ntamukobwa wigaga ubwubatsi. Kubijyanye namategeko haraho amategeko atarengeraga abakobwa yahohoterwa ntarenganurwe.

Umugore numukobwa babonye ubwisanzure bwokugaragazako bafite byinshi bashoboye nabo. Ubu abagore nabakobwa bagaragajeko nabo bafite ubumenyi nubushobozi buhagije kandi bungana nubwabasaza babo. Ururegero mumashuri atandukanye yigisha ubumenyi ngiro usangamo abahungu n’abakobwa kandi bose bagatsinda neza.

Ugiyekureba mubuyobozi wasangangamo abagore n’abakobwa benshi kandi bakoraneza urugero natanga ninko munteko ishingamategeko 64% nabagore murumvako bafitemo imyanya myinshi kandi bakora neza. Nanone turebye mumategeko haramategeko arengera umugore n’umukobwa byumwihariko urugero nkokubarinda ihohoterwa irishingiye kugitsina ndetse nirishingiye kumitungo kuko abanabose barangana imbere yamategeko.

Kwisoko ryumurimo uzahasanga abhungu n’abakobwa kandibose bafite ubumenyi nubushobozi bungana. Urugero nujyagushaka abubatsi uzasanga harabakobwa bazineza ubyubwubatsi kandi kurugero rwiza, nujya mubijyanye na siyansi uzasanga harabakobwa benshi bayize kandi neza bakaba bayisobanukiwe cyane, ubu murwanda dufite abakobwa batwa indege,imodoka na mapikipiki ibyo nibyiza kandi birashimishije. Esewaba uzimpanvu ibyobyose byagezweho? Nukubera politike ya leta y’uburinganire n’ubwuzuzanye mugihugu no mumuryango.

Wakwibazutese ubwuzuzanye niki? Ubwuzuzanye nubufatanye mumuryango aho abashakanye bose buzuza inshingano zurugorwabo hatabayeho kuvugako haribyo umugore ashinzwe umugabo atakora cyangwako harimirimo yumumugore wenyine.  Ingero natanga ninkokuvugako ntamugabo wajyana umwanawe kumukingiza igihe umugorewe atabonetse, ngontamugore wakubaka, ntamugabo uteka, ntamugabo ukorisuku murugo. Kurubu ibyobyose ubyuzuzanye bwabikuyeho kuko abashakanye bose buzuza inshingano zabo batarebye uwobireba kukobose arinshingano zabo gutezimbere umuryango wabo.

Nu bwo bimeze bityariko haribitaragerwaho 100% hamwe nahamwe usanga bataramenya gutandukanya uburinganire nubwuzuzanye harabogore bamwe nabamwe byunvako nib’ariburinganire nabobagomba kunywa bagataha nijoro cyane ngumugabonawe atahe arebe abana ngokuko aruburinganire cyagwase ngontamugabo wategeka umugore bitwaje uburinganire bakabukoresha ukobutari. Haracyari nabagore kandi batarasobanukirwa ahobunvako icyumugabo avuze abaritegeko niyo byaba bibangamiye umuryango.

Leta iracyasabwa gukomeza gusobanurira abaturage ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abaturage bose bagasobamukirwa kandi bakamenya gutandukanya uburinganire n’ubwuzuzanye kuko nibintu bitandukanye ariko bigendana. Uburinganire nimbere yamategeko naho ubwuzuzanye nimumuryango.  Icyo leta  isabwa nukongera ubukangurambaga.

Hagataho haricyo politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye yagejeje kugihugu kuko byongereye iterambere buriwese arakora kandi iterambere rihera mumuryango nigihugu kigatera imbere kuburyo bwihuse. Byanamenyekanishije igihugu mumahanga  kuko mukarere Urwanda ruherereyemo rurikwisonga mukubahiriza ihame ryuburinganire.

Mugusoza ndashimira cyane leta y’Urwanda igitekerezo cyiza yazanye cyogutezimbere ihame ryuburinganire n’ubwuzuzanye kuko byatumye abantubose bamenya uburenganzira bwabo ntihabeho ikandamizwa iryariryoryose. Ubu impano kumpande zose yaba abahungu n’abakobwa bose bagaragaza ubumenyi nubushobozi ibyobyose bigateza imbere igihugu kandi iterambere rikihuta.

TEL:0727426387/0784467693

1 Comment

  1. Byari bikwiye ko uburinganire bushyirwa kuri 50% bikubahirizwa, aho kugirango hazamurwe igitsina kimwe ikindi gisigare inyuma, ninako byari bimeze mbere ubwo muvuga ko umugore yari yarahejwe none ibikorwa ubu umugabo yarahejwe, nukuvuga ko ntacyakosowe niba ari uko bimeze.

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market