Mukagahima arateganya za miliyoni akesha ‘ibihaza”

By. Eric Birori

Marie Ange Mukagahima w’imyaka 24 yashinze ikompanyi yitwa ‘Itetero Gahima enterprise’ yongerera agaciro ibihaza ibikoramo ibindi bintu biribwa birimo za keke, imigati, ibisuguti, ifu n’ibindi.

Uyu mukobwa ukiri muto avuga  ko igitekerezo cyaje abifashijwemo n’amahugurwa y’umushinga ‘Dot Rwanda’ ifasha urubyiruko kwihangira umurimo no gushyira imishinga iri mu bitekerezo mu bikorwa.

Avuga ko yahawe amahugurwa ndetse n’ubushobozi buciriritse maze aratangira aribwo yegukanaga amarushanwa  yateguwe n’uyu mushinga akaba uwa mbere ufite umushinga wihariye mu dushya mu Rwanda.

Yagize ati “Natangiye ndi umunyeshuri urumva gufatanya kwandika igitabo n’ubushabitsi ntabwo byari byoroshye.Ikindi nta bikoresho nari mfite nkoresha nubwo mfite ahantu WDA yantije ndi gukorera mu gihe nkisuganya ngo ngure ibikoresho byanjye”.

Avuga ko umwihariko w’ibikorwa bye ari uko igihaza kigira intungamubiri nyinshi ndetse kikaba kidahungabanya abafite uburwayi butandukanye kuko kwa muganga hari abantu bajya bategeka kurya ibihaza cyangwa guhekenya inzuzi.

Aha ubutumwa urubyiruko bwo kutitinya bashyiraho impamvu zuko bigoye, hariho ubukene n’ibindi rujya rukunda kuvuga rwibaza impamvu ruheze mu bukene.

Ati “Gerageze, byange wongere ugerageze ntunanirwe no kugerageza kandi ubukore ubushyizeho umutima”.

Kuri ubu Mukagahima amaze umwaka umwe akora aka kazi kandi avuga ko umunsi ku munsi agenda abona abakiliya baruta ibikorwa afite bityo akaba yizeye kuzagera kuri byinshi mu myaka iri imbere.

Nubwo yirinze kuvuga amafaranga yinjiza ku kwezi ariko yatubwiye ko igihaza cy’ibiro bitanu akirangura ku gihumbi(1000frw) aho ashobora kugikuramo imigati icumi ipaki ugura igihumbi(1000frw).

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market