UBURYO URUBYIRUKO RUGIRA URUHARE MU MIYOBORERE: IMBOGAMIZI N’IBIMAZE KUGERWAHO

Photo Credit: Imiyoborere.com

Mbere ya byose turabanza gusobanukirwa n’ijambo urubyiruko n’imiyoborere icyo bivuze. Na none kandi turarebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, ibyo bamaze kugeraho, ingamba na politiki byagiye bishyirirwaho gufasha urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere n’imbogamizi byabayeho.

Mubyukuri rero mu Rwanda tuvuga ko urubyiruko ar’abantu bafite imyaka iri hagati ya 18 na 30 y’ubukuru. Kandi tukaba dusanga urubyiruko aribo benshi mu baturage gagize igihugu kuko ari 40% by’abaturage bagize igihugu.

Na none reka tuvuge ku jambo imiyoborere icyo bivuze. Imiyoborere dusanga ari inzego zitandukanye zishyirwaho kugirango hanozwe igikorwa runaka cyangwa se inshingano runaka. Urubero dushobora gutanga Urwego rw’imibereho myiza y’abaturage rushinnzwe gukurikirana imibereho y’abaturage rureba ibibazo babite rukanashaka uko bikemuka ndetse tutanasize iterambere ryabo n’ibindi bijyanye n’imibereho myiza y’abaturage.

Reka  turebere hamwe uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere n’ ibyo bamaze kugeraho, twabonye ko urubyiruko aribo benshi mu baturage bagize igihugu ariyo mpamvu runagomba kugira uruhare mu miyoborere kuko nabo ingamba n’ibyemezo bifatwa byerekeye iumiyoborere bagomba kubigiramo uruhare. Urubyiruko rwagiye rushyiraho amahuriro (club) y’imiyoborere aho bahugurana kandi bakigira uruhre rwabo mu miyoborere na none kandi bashyizeho ama organization atandukanye .

Aha  twavuga Rwanda youth volunteers in community policing  aho urubyiruko rw’iyemeje kwishyirahamwe kugirango batange umusanzu wabo haba mu miyoborere bakumira ibyaha bitaraba kandi bagafasha n’abatishoboye bakoresheje imbaraga zabo aho usanga bubakira abatishoboye, bubaka uturima tw’igikoni ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro.

Ikindi tutakibagirwa n’amatsinda urubyiruko yakoze arwanya ingengabitekerezo ya genocide ariyo ya never again Rwanda ndetse n’andi y’ubumwe n’ubwiyunge agmije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mubanyarwanda.

Reka na none turebere hamwe ingamba na politiki byagiye bishyirirwaho gufasha urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere.

Harimo nko gukora amatorero y’igihugu. Aho urubyiruko rwigir indangagaciro na kirazira bituma bagira urukundo n’ubushake yo kubaka igihugu.

Na none binyuze mu itorero ry’igihu urubyiruko rwigiramo uruhare rwabo mukubaka igihugu harimo nuko inzego z’imiyoborere zubatse, bagasobanukirwa neza uburyo buri rwego rw’imiyoborere rukora ndetse banatozwa kuzavamo abayobozi b’ijo hazaza.

Indi ngamba yakoreshejwe n’amahugurwa n’ingando z’urubyiruko zikorwa aho na none basobonurirwa imikorere y’ inzego z’imiyoborere ndetse n’uruhare rwabo mu miyoborere myiza.

Aha reka turebe ubuhamya bw’umwe mubanyeshuri bakuriye abandi mu matsinda y’imiyoborere atanga ashimira ibiganira baganirijwe ku miyoborere myiza muri INILAK.

Yitwa Rebero Ange Amaud yagize at:”biradushimisha kuzamura ubushobozi bwo kuyobora neza bagennzi bacu dukuriye bityo bikadufasha kumenya uko tuzitwara hanze y’ishuri cyane ko muritwe harimon’abayobozi mu nzego zibanze. Ni amahirwe rero tuba tugize yo kongera kwihugura. Akomeza avuga ko icyifuzo cyabo aruko bajya bahurwakenshi kuko kwiga ari uguhozaho kugirango nabo bajye bahugura bagenzi babo ibintu bazi neza kandi bifatika”.

Na none uwa kabiri witwa Kagwage Justus umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe kwegereza abuyobozi abaturage mu kigo cy’urwanda gishinzwe imiyoborere(RGB) avuga ko abatinya politiki kubera isura mbi yo mu gihe cyashize ubu byahindutse ariyo mpamvu urubyiruko ruyitayeho .

Agira ati”icyiza nuko abakoloni batumye politiki ibiha ubu abanyarwanda babagamburuje none pilitiki ntikiri kubeshya, kuriganya no kurya iby’abandi ahubwo politiki akaba ari urubuga abantu  bahuriramo bakaganira kubibazo by’igihugu”.

Ibi bikaba byaravugiwe mu kiganiro yagiranya n’abanyeshuri bahagarariye amatsinda y’imiyoborere muri kaminuza ya INILAK kuwa 01 Kamena 2016 bigamije kongerera ubumenyi abanyamuryango bawo n’ abakuriya amatsinda anyuranye kubijyanye n’amahame y’imiyoborere myiza na demokarasi.

Aha umuyobozi wa RGPYD Karahamuheto Claudius avuga ko uyu muryango wita ku miyoborere kuko iyo ibaye mibi byose biba bibi aribyo byoreka igihugu.

Agira ati:” iyo imiyoborere ipfuye byose biba biba bipfuye niyo mpamvu twafashe iya mbere ngo tubatoze bakiri bato kumenya amahame agenga imiyoborere myiza kuko aribo bayobozi b’ejo, bityo bibarinda kujya muri politiki y’urwango yagejeje u Rwanda muri genocide yakorewe abatutsi mu 1994.”

Twanzura rero twasaba urubyiruko kugira uruhare mu miyoborere bumva ko nabo bafite uburenganzira mubibakorerwa hamwe kuko iterambere ry’igihugu rishingiye ku baturage bacyo kandi urubyiruko nibo benshi.

Ikindi nanone turasaba leta kongera ubukangurampaga k’urubyiruko kugirango barusheho gusobanukirwa neza umurongo ngenderwaho wa gverinema ndetse n’uruhare rwabo mwiterambere n’imiyoborere.

Amazina : MAKUZA Jean Claude

Akarere: NYABIHU

TEL: 0783505556

 

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market