IHAME RY’UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE HAGATI Y’UMUGABO N’UMUGORE

Photo Credit: News Times

Ihame ry’uburinganire ni gahunda na  leta  y’u Rwanda  kugirango  hanozwe uburenganzira  n’inshingano  bingana hagati abashakanye  nkuko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo kuwa 20/09/2007 Rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mw’iterambere ry’igihugu.

Uburinganire rero ni igihe abagore n’abagabo bafite uburenganzira bungana n’amihirwe angana munzego zitandukanye harimo no kugira uruhare mw’iterambere, mu bukungu no mu nzego zifata ibyemezo.

Impamvu leta y’u Rwanda yashizeho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  hagati y’abagore n’abagabo ni ukubera ko igice kimwe(abagore) bahezwaga mw’iterambere rishingiye k’umuryango,ku gihugu, politiki, ubukungu ,imibereho myiza,n’uburezi. Bityo bikagaragaza ikandamizwa, badahabwa uburenganzira bungana n’ubwabasaza babo bikadindiza iterambere ryabo mu buryo bwavuzwe hejuru.

Ihezwa ry’umugore,icyo gihe ryagaragariraga buri wese  ariko bakabura kivugirwa  kugeza ubwo nabo ubwabo  babifashe  nk’umuco babona ko ibibakorerwa  ntacyabikosora ayo mateka ahinduka  ikintu cya karande cyangwa se nk’ibidateye inkeke  kubw’icyo gihe.

Dushingiye  ku ngero zigaragaza  kwihezwa  mu iterambere( ry’umuryango ndetse n’igihugu), no mu nzego zifata ibyemezo, tubonako  bakorerwaga ihohoterwa   rishingiye kuba ari abagore.

urugero:

A.kubura uburenganzira ku mutungo w’umuryango  aho nta mugore  wajyaga inama n’umugabo we icyo umutungo wakoreshwa (gusaba inguzanyo hatangwa ingwate,ese hahingwa iki kuri  ubwo butaka? nta burenganzira abagore bagiraga  mu mashuri  wasangaga ari bake niyo mu rugo   hatsindaga umuhungu n’umukobwa ababyeyi boherezaga umuhungu gusa Niyo umugore yageragezaga gutanga igitekerezo  kubyo akorerwa hacibwaga umugani ngo” uruvuze umugore ruvuzwa umuhoro’’ ibi bikagaragaza ko nta buringanire ndetse n’ubwuzuzanye  bwariho icyo gihe.

B.Mu nzego zifata ibyemezo,umubare w’ abagore wari muke cyane kuko  ababaga baganye ishuri baribake  nkuko twabibonye bityo imyanya ya politiki(politic),ubutabera nta kizere umugore yabaga ategerejwe ho. Muri rusange  nta gaciro yahabwaga.

Imyaka yabaye myinshi ubu buzima bw’ikandamizwa aribwo igitsina gore cyiberamo  barabimenyera babifata nk’ibisanzwe,igihe cyaje kugera bibukwa na leta y’ubumwe bw’abanyarwanda  nyuma ya jenocide yakorewe abatutsi aho itegeko ry’umuryango rigena imicungire y’umutungo  w’abashakanye, impano n’izungura ryo  mu 1999 niyo ntandaro  y’uburenganzira  bungana  ku mukobwa n’umuhungu bityo bakareshya ku izungura ndetse no kubona umunani kuko bari bararyamiwe n’abasaza babo .

 

Kugeza ubu, umugore n’umugabo barangana imbere y’amategeko. nta busumbane hagati y’abo mu byerekeye uruhare rwabo, amahirwe bahabwa no kuburenganzira muri rusange.

Abagore bafite amahirwe  angana kandi asesuye  hashingiwe no ku burenganzira bwa muntu  n’ubushishozi bwabo kuko ubu bafite uruhare rugaragara mu iterambere ry’igihugu haba mu nzego za politiki,ubukungu,imibereho mwiza kuko haboneka umusaruro ku buryo bungana(hagati y’umugabo n’umugore)

Umugore  ntasigara mw’igenamigambi ry’igihugu  ibitekerezo bye bihabwa agaciro nyuma  y’isesengura  ritangwa na bose(umugabo n’umugore) za mvugo zisesereza twabonye haruguru zatumaga umugore yitinya muri byose akiyumvishako ibye ari ukubyara  nta burenganzira afite kubyo batunze ubu byakuweho aho dukoresha imvugo ngo umugore ni mutima w’urugo ni nyampinga ni umugore ubereye u Rwanda ntazatesha agaciro uwakamusubije. ayo mahirwe abagore bahawe  yaguye ibitekerezo byabo ubu ntacyo umugore ahejweho keretse ikinyuranyije nibyo amategeko y’u Rwanda ateganya  kandi ibyo akora byose ntagomba kunyuranya n’umuco mwiza twarazwe na basogokuru.

Ubu umugore arakataje mu iterambere,baratinyuka kugana ibigo by’imari(banki) aho bafata inguzanyo bivana mu bukene ugereranije nuko mu Rwanda rwo ha mbere byari bimeze.

Abagore bahawe agaciro  mu burezi aho ubu usanga kuva ku masuri abanza  kugeza kuyisumbuye ndetse nayikirenga nta mugore uyahejwemo baratsinda babona amanota ashimishije nkaya basazababo ndetse  rimwe na rimwe imyanya ya mbere ugasanga yihariwe n’igitsina gore ibya kera aho wasangaga umugore ntacyo avuze mu muryango ntatekerezweho nkugize icyo ashoboye kugera naho abuzwa uburenganzira yavukanye,abagore barakataje mu myigire itandukanye  mu mashuri ya tekinike(techinique) ntibitinya aho usanga umwana w’umukobwa yambara umwenda wabugenewe ari munsi y’imodoka ayikora,kubaka amazu abagore bagiriwe ikizere,gushyira ho imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi gutwara imodoka, za rutema ikirere(indege) aho hose abagore barakataje kubw’agaciro bari baravukijwe ibyo byose babikesha uwabibutse  akabakura mu mwijima  akabashyira ahabona bakiyumva mu rwababyaye bagatinyuka ubu umugore yasusurukijwe n’ubuyobo bwiza  buboneye bureberera umunyarwanda wese  kuko nta vangura  iryo ari ryo ryose  rishingirwaho.

c.Mu nzego zifata ibyemezo umugore ntahezwa aha twavuga mu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite aho usanga abagore bafata 30% byo kuri uru rwego,mu nzego bwite za leta kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu usanga abagore barahawe ijambo  bafite imyanya bahagarariye nko  mu nama jyanama hagomba kuboneka  ijanisha rya 30% by’abagore,amatora yose akorwa  ihame ry’uburinganire rikubahirizwa  ibi bikatugaragariza isura nziza  y’ubushobozi  umugore abonwaho  bityo iyo mikorere n’imikoranire myiza ishimangirwa n’ubuyobozi butandukanye n’ubutegetsi bwariho mbere ya jenoside(genocide)  yakorewe abatutsi mu mwaka 1994,bituma habaho ubufatanye  n’ubwuzuzanye  by’iterambere rirambye.

d.Mu nzego z’umutekano (community policing,dasso,inkeragutabara,police n’igisirikari) abagore barizewe bagirirwa icyizerecyo gucunga umutekano boherezwa no hanze y’igihugu cy’u Rwanda nka za Darfour,Haiti  kujya kubungabunga amahoro muri ibyo bihugu bikirangwa n’umutekano muke.

e.Mu butabera mu nzego zunga(abunzi) no  mu nkiko kuva ku rw’ibanze kugeza ku rw’ikirenga, ubushinjacyaha,ubugenzacyaha,abunganizi mu byamategeko,abacamanza abagore ntibahejwe  hose bibonamo bivuze ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye  bwagezweho.

Mu byukuri nubwo tubona ko hari umusaruro ugaragara kubera kwimakaza ihame ry’uburinganire  n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore,haracyari urugendo kuko ntituragera ijana ku ijana  nkuko byifuzwa,igisabwa ni ugukomeza ubukangurambaga bugakorwa n’inzego zitandukanye kuko bamwe mu bagore babyumvise nabi nkuko imiryango imwe ni mwe igaragaramo amakimbirane urugero aho umugore ajya mu kabari agataha amena inzugi, cyangwa akumvako icyemezo cye ari ntavuguruzwa ariko  wayasesengura ugasanga  bishingikiriza  uburinganire byumviswe nabi.Inama nagire ba mutima w’urugo ni ukutitesha amahirwe bafite bityo bakamenya ko uburinganire babwirwa butagomba gutandukira umuco.

Murakoze yari MUKASHYAKA Leonille wishimira ibyiza leta y’u Rwanda yagejeje ku mwari n’umutegarugori .

INTARA Y’ UBURENGERAZUBA

AKARERE KA NYABIHU

UMURENGE WA BIGOGWE

AKAGARI KA KORA

TEL:0788607194/0728607494

EMAIL:lmukashyaka@gmail.com

Leave a comment

Your email address will not be published.


*


Web Design BangladeshBangladesh Online Market